Umunyeshuri mwiza :

Bimwe mu biranga umunyeshuri mwiza ni ugushishikarira kwiga, kumva inyigisho z’umwarimu no kwitonda mu ishuri.

Bityo umwaka warangira ugasanga afite umwanya mwiza n’amanota menshi.

Ikindi kiranga umunyeshuri mwiza ni ukwifata neza aho ari hose no kubana neza n’abandi.

Umunyeshuri mwiza akunda igihugu cye; yiyemeza guharanira amajyambere yacyo, akihatira kumenya uko giteye; abaturage bacyo, intego zacyo n’amateka yacyo.

Aracyubaha cyane, akubaha n’ibimenyetso bikiranga, nk’ibendera n’indirimbo icyubahiriza.

Iyo avuye mu ishuri, akora imirimo y’imuhira, agasubira mu byo yize uwo munsi, agakora imyitozo umwarimu aba yatanze.

Nguko uko ashimisha abamurera bose, bikazatuma aba umuntu w’indahemuka.